Monday, 02 November 2026 FacebookXInstagram
← Subira Ahabanza

Guterres yongeye gutabariza Afurika ikomeje guhezwa mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano

Guterres yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2026, ubwo abayobozi bari bateraniye i New York muri gahunda y’icyumweru cy’ibikorwa by’Inteko Rusange ya Loni ya 81 (UNGA).

Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko kuba Afurika itagira uyihagarariye mu buryo buhoraho mu Kanama ka Loni ari icyuho kigikomeje kugaragara mu mikorere y’aka kanama.

Yagize ati “Afurika nta mwanya uhoraho mu Kanama gashinzwe Umutekano iragira. Akanama k’Umutekano ko mu kinyejana cya 21 katagira uhagarariye Afurika mu buryo buhoraho ni akarengane kandi ntigakwiye.”

Uyu muyobozi yavuze ko bagomba kuvugurura Akanama k’Umutekano kugira ngo kagaragaze neza Isi y’ubu ndetse gakore mu buryo buhangana n’ingorane Isi ifite.

Aya magambo ya Guterres aje nyuma y’ijambo rifungura iyi Nteko Rusange ya Loni yagejeje ku bayitabiriye ku wa Kabiri, aho yongeye gusaba ko Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano guhagararira ibice byose by’Isi mu buryo bukwiye.

Guterres yavuze ko Afurika ikomeje guhezwa, nyamara ari wo mugabane ufite ibihugu byinshi kurusha indi mu Muryango w’Abibumbye ndetse ukaba n’ahantu ibikorwa byinshi byo kugarura amahoro bya Loni byibanda.

Yavuze ko amavugurura akwiriye mu guhangana n’ibibazo byo kudahagararirwa uko bikwiye ku bice by’Isi bitandukanye byakunze kudahabwa ijambo muri aka kanama ka Loni mu bihe byashize.

Ati “Kugira ngo uturere tudahagarariwe uko bikwiye duhabwe umwanya ukwiriye, bigomba gukomeza kuba intego y’ibanze. Nta handi ibi bikenewe cyane muri iki gihe kurusha muri Afurika.”

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagizwe n’ibihugu binyamuryango 15, birimo ibihugu bitanu bifite imyanya ihoraho ari byo u Bushinwa, u Bufaransa, u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byose bifite ububasha bwo gukoresha uburenganzira bwabyo mu guhagarika ibyemezo runaka bitishimiye.

Ibindi bihugu binyamuryango 10 bitorwa mu Nteko Rusange ya Loni, muri manda y’imyaka ibiri.

Guterres yongeye gutabariza Afurika ikomeje guhezwa mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano